Yesaya 2
Kinyarwanda1Ibyo Yesaya mwene Amosi yeretswe ku Bayuda no ku b’i Yerusalemu.
2Mu minsi y’imperuka umusozi wubatsweho inzu y’Uwiteka uzakomerezwa mu mpinga z’imisozi, ushyirwe hejuru usumbe iyindi kandi amahanga yose azawushikira.
3Amahanga menshi azahaguruka avuge ati “Nimuze tuzamuke tujye ku musozi w’Uwiteka, ku nzu y’Imana ya Yakobo kugira ngo ituyobore inzira zayo tuzigenderemo.” Kuko i Siyoni ari ho hazava amategeko, i Yerusalemu hagaturuka ijambo ry’Uwiteka.
4Azacira amahanga imanza, azahana amoko menshi. Inkota zabo bazazicuramo amasuka n’amacumu bazayacuramo impabuzo, nta shyanga rizabangurira irindi shyanga inkota, kandi ntabwo bazongera kwiga kurwana.
5
Mwa nzu ya Yakobo mwe, nimuze tugendere mu mucyo w’Uwiteka.
6Ubwoko bwawe ari bwo nzu ya Yakobo, waburekeshejwe n’uko buzuye imigenzo ivuye iburasirazuba, bakaraguza nk’Abafilisitiya kandi bakifatanya n’abanyamahanga.
7Igihugu cyabo cyuzuye ifeza n’izahabu, ubutunzi bwabo ntibugira uko bungana kandi cyuzuye n’amafarashi, amagare yabo ntagira urugero.
8
Igihugu cyabo cyuzuye ibishushanyo bisengwa, baramya iby’ubukorikori bw’amaboko yabo, intoki zabo ubwabo ari zo zabiremye.
9 Uworoheje yikubita hasi, ukomeye akicisha bugufi, ku bw’ibyo ntubababarire.
10Injira mu isenga wihishe mu mukungugu, uhunge igitinyiro cy’Uwiteka n’ubwiza bw’icyubahiro cye.
11Agasuzuguro k’abantu kazacishwa bugufi n’ubwibone bw’abantu buzashyirwa hasi, uwo munsi Uwiteka ni we uzogezwa wenyine,
12
kuko hazaba umunsi w’Uwiteka Nyiringabo wo gutungura ibyibona n’ibigamika byose n’ikintu cyose cyishyira hejuru, bikazacishwa bugufi.
13
Uwo munsi uzaba no ku myerezi miremire y’i Lebanoni yose yishyira hejuru, no ku myela y’i Bashani yose,
14
no ku misozi miremire yose no ku misozi yose yishyira hejuru,
15 no ku munara muremure wose no ku nkike yose,
16 no ku nkuge z’i Tarushishi zose no ku bishushanyo binezeza byose.
17Nuko agasuzuguro k’abantu kazashyirwa hasi n’ubwibone bw’abantu buzacishwa bugufi, uwo munsi Uwiteka ni we uzogezwa wenyine.
18
Ibigirwamana bizashiraho rwose.
19Abantu bazinjira mu buvumo bwo mu bitare no mu nzobo zo mu butaka, bahunge igitinyiro cy’Uwiteka n’ubwiza bw’icyubahiro cye, ubwo azahagurukana imbaraga aje guhindisha isi umushyitsi.
20Uwo munsi abantu bazajugunya ibishushanyo byabo bisengwa by’ifeza n’iby’izahabu, byacuriwe gusengwa, babijugunyire imbeba n’ubucurama,
21bajye kwihisha mu buvumo bwo mu bitare no mu bihanamanga, bahunge igitinyiro cy’Uwiteka n’ubwiza bw’icyubahiro cye, ubwo azahagurukana imbaraga aje gutera isi umushyitsi.
22Nimureke kwishingikiriza ku bantu bafite umwuka mu mazuru. Mbese mubaca iki?
Loading...