Yesaya 47
Kinyarwanda1“Manuka wicare mu mukungugu, wa mwari w’i Babuloni we. Wa mukobwa w’Abakaludaya we, icara hasi ukuwe ku ntebe y’ubwami, kuko utazongera kuvugwaho ko udamaraye kandi ko umenyereye kugubwa neza.
2Enda ingasire usye, utwikurure mu maso hawe, kuba igishura cyawe ucebure, wambuke imigezi.
4Umucunguzi wacu izina rye ni Uwiteka Nyiringabo, Uwera wa Isirayeli.
5
“Wa mukobwa w’Abakaludaya we, icara uceceke ujye mu mwijima, kuko utazongera kwitwa umugabekazi w’abami.
7
Uravuga uti ‘Nzaba umugabekazi iteka ryose.’ Ibyo ntiwabyitayeho kandi ntiwibuka iherezo ryabyo.
8
“Nuko rero umva ibi yewe uwihaye kwinezeza, ukicara udabagira, ukibwira mu mutima uti ‘Ni jye uriho nta wundi, sinzaba umupfakazi kandi sinzapfusha abana.’
9Ariko ibyo gupfusha abana no gupfakara byombi bizakugeraho umunsi umwe bigutunguye, uburozi bwawe nubwo ari bwinshi bute, n’ibikagiro byawe nubwo ari byinshi cyane, bizakugeraho byimazeyo
10
kuko wiringiye ubugome bwawe ukavuga uti ‘Nta wundeba.’ Ubwenge bwawe n’ubuhanga bwawe ni byo bikuyobeje uribwira uti ‘Ni jye uriho nta wundi.’
11
“Ni cyo kizatuma ibyago bikugeraho ntumenye irasukiro ryabyo, ishyano rizakugwira ntuzashobora kuryikuraho, kandi kurimbuka utari wamenya kuzagutungura.
13
Inama zawe nyinshi zirakuruhije, abaraguza ijuru n’abaraguza inyenyeri n’abahanura ukwezi kubonetse bakavuga ibizaba, nibahaguruke bagukize ibizakuzaho.
14“Dore bazamera nk’ibishingwe umuriro ubatwike, ntibazikiza imbaraga z’ibirimi byawo. Uwo muriro ntuzaba amakara yo kotwa, cyangwa icyotero cyo kwicarwa iruhande.
15
Uko ni ko ibyo wahirimbaniye bizakubera, abaguranaga nawe uhereye mu buto bwawe bazigendera umuntu wese yigira ahe, nta wuzaba uhari wo kugukiza.
Loading...