Gereranya Bibiliya

Yobu 21

Kinyarwanda
1Maze Yobu arasubiza ati
2“Nimuhugukire ibyo mvuga, Bimbere guhumuriza kwanyu.
3Nimunyihanganire kugira ngo nanjye mvuge, Nimara kuvuga mukomeze museke.
4Mbese umuntu ni we ntakira? Icyatuma ntareka kwihangana ni iki?
5Nimunyitegereze mwumirwe, Maze mwifate ku munwa.
6Iyo niyibutse ngira ubwoba, Kandi umushyitsi ugatigisa umubiri wanjye.
7“Ni iki gituma abanyabyaha babaho, Bakisāzira ndetse bakarushaho gukomera? Urubyaro rwabo rukomerana na bo barureba, N’ababakomokaho na bo bakabakomerera imbere.
8Ingo zabo zibamo amahoro ntizigire icyo zīkanga, Kandi inkoni y’Imana ntibabanguriwe.
9Amapfizi yabo arabyara ntabwo acogora, N’inka zabo zihora zibyara ntabwo ziramburura.
10Abana babo bato babagenda imbere nk’umukumbi, Kandi abana babo barabyina.
11Baririmbishwa n’ishako n’inanga, Bakishimira ijwi ry’umwironge.
12Iminsi yabo bayimara baguwe neza, Hanyuma bakamanukira ikuzimu badatinze.
13Bakabwira Imana kandi bati ‘Tuveho kuko tudashaka kumenya inzira zawe.’
14Bati ‘Ishoborabyose ni iki kugira ngo tuyikorere? Kandi nituyisenga bizatumarira iki?’
15Dore ihirwe ryabo ntiriri mu maboko yabo, Inama y’inkozi z’ibibi imbe kure.
16“Ni kangahe itabaza ry’abanyabyaha rijya rizima, Ibyago byabo bikabageraho, Imana ikabagororera imibabaro, Ibitewe n’uburakari bwayo,
17Kugira ngo bamere nk’ibishakashaka bigurukanwa n’umuyaga, Nk’umurama utumurwa n’ishuheri?
18“Muravuga muti ‘Imana ibikira abana b’umunyabyaha igihano cy’ibyaha bye.’ Ahubwo umunyabyaha ubwe abe ari we ihana, Kugira ngo abimenye.
19Amaso ye abe ari yo areba kurimbuka kwe, Kandi anywe uburakari bw’Ishoborabyose.
20Mbese ibizaba ku b’inzu ye bamukurikiye azabyitaho, Kandi apfuye akenyutse?
21Hari uzigisha Imana ubwenge, Kandi ari yo icira urubanza abakomeye?
22“Umwe apfa agifite imbaraga zishyitse, Aguwe neza rwose kandi afite amahoro
23Ibicuba bye byuzuye amata, Kandi umusokoro wo mu magufwa ye urayagirana.
24Undi apfa afite intimba mu mutima, Atigeze kubona ibyiza.
25Bombi baryamana mu mukungugu, Inyo zikabatwikira.
26“Dore nzi ibyo mutekereza, N’imigambi mujya yo kungirira nabi.
27Kuko muvuga muti ‘Inzu y’igikomangoma iri he? N’urugo abanyabyaha babagamo ruri he?’
28“Mbese ntimurakabaza abagenzi? Ntimuzi icyo bahamije,
29Yuko umunyabyaha abikiwe umunsi w’amakuba, Kandi ko bajyanywe mu munsi w’uburakari?
30Ni nde wamugaragariza inzira ye bahanganye? Ni nde wamwitura ibyo yakoze?
31Nyamara azajyanwa mu mva, Kandi abantu bazarinda igituro cye.
32Ibisinde byo mu gikombe bizamuryohera, Kandi abantu bose bazamukurikira, Nk’abamubanjirije batabarika.
Loading...