Yobu 42
Kinyarwanda1Maze Yobu asubiza Uwiteka ati
2“Nzi yuko ushobora byose, Kandi nta kibasha kurogoya imigambi yawe yose.”
3Iti “Uwo ni nde uhisha inama kandi atazi ubwenge?” Yobu ati “Ni cyo cyatumye mvuga icyo ntazi, Ni ibintu byandenze bitangaje mbivuga ntabizi.
4Noneho umva, ndakwinginze ngiye kuvuga, Ngiye kukubaza maze nawe unsubize.
5Ibyawe nari narabyumvishije amatwi, Ariko noneho amaso yanjye arakureba.
6Ni cyo kinteye kwizinukwa nkaba nihannye, Nigaragura mu mukungugu no mu ivu.”
7Nuko Uwiteka amaze kubwira Yobu ayo magambo, Uwiteka abwira Elifazi w’Umutemani ati “Uburakari bwanjye burakubyukiye wowe na bagenzi bawe babiri, kuko mutavuze ibyanjye bitunganye nk’uko umugaragu wanjye Yobu yagenje.
8Nuko rero mwishakire ibimasa birindwi n’amapfizi y’intama arindwi, maze musange umugaragu wanjye Yobu. Mwitambirire igitambo cyoswa kandi umugaragu wanjye Yobu azabasabira kuko ari we nemera, kugira ngo ntabagenzereza nk’uko ubupfapfa bwanyu buri, kuko mutavuze ibyanjye bitunganye nk’uko umugaragu wanjye Yobu yagenje.”
9Nuko Elifazi w’Umutemani na Biludadi w’Umushuhi na Zofari w’Umunāmati baragenda, bagenza uko Uwiteka yabategetse. Maze Uwiteka yemerera Yobu.
10Yobu agisabira bagenzi be, Uwiteka aherako aramwunamura amukiza ibyago bye, amuha ibihwanye n’ibyo yari afite kabiri.
11Nuko abavandimwe bose bamusangana na bashiki be bose, n’abari baziranye na we bose basangirira na we mu nzu ye; baramuririra kandi baramuhumuriza ku bw’ibyago Uwiteka yari yaramuteje byose. Umuntu wese amushumbusha igice cy’ifeza n’impeta y’izahabu.
12Nuko Uwiteka ahira Yobu ubwa nyuma kuruta ubwa mbere, agira intama ibihumbi cumi na bine n’ingamiya ibihumbi bitandatu, n’amapfizi ibihumbi bibiri n’indogobe z’ingore igihumbi.
13Kandi abyara n’abahungu barindwi n’abakobwa batatu.
14Umukobwa w’imfura amwita Yemima, uw’ubuheta amwita Keziya, n’uwa gatatu amwita Kerenihapuki.
15Kandi mu gihugu cyose nta bagore bari bafite uburanga bwiza nk’abakobwa ba Yobu. Nuko se abahera iminani hamwe na basaza babo.
16Hanyuma yabyo Yobu amara imyaka ijana na mirongo ine, abona abana be n’abuzukuru be ndetse n’ubuvivi.
17Nuko Yobu apfa ashaje ageze mu za bukuru.
Loading...