Yohana 13
Kinyarwanda1Umunsi wa Pasika utarasohora, Yesu amenya yuko igihe cye gisohoye cyo kuva mu isi agasubira kuri Se. Urukundo yakunze abe bari mu isi, ni rwo yakomeje kubakunda kugeza imperuka.
2Bakirya ibyokurya bya nijoro, Satani yari yamaze koshya umutima wa Yuda Isikariyota mwene Simoni ngo amugambanire.
3Yesu amenye ko Se amweguriye byose, kandi ko yavuye ku Mana kandi ko asubira kuri yo,
4ahaguruka aho yariraga yiyambura umwitero, yenda igitambaro aragikenyeza.
5Aherako asuka amazi ku mbehe, atangira koza ibirenge by’abigishwa no kubihanaguza igitambaro akenyeje.
6Nuko yegera Simoni Petero na we aramubaza ati “Databuja, ni wowe unyoza ibirenge?”
7Yesu aramusubiza ati “Ibyo nkora ubu ntubizi, ariko uzabimenya hanyuma.”
8Petero aramubwira ati “Reka! Ntabwo nzemera na hato ko unyoza ibirenge.” Yesu aramusubiza ati “Nintakoza nta cyo tuzaba duhuriyeho.”
9Simoni Petero aramubwira ati “Databuja, noneho ntunyoze ibirenge byonyine, ahubwo unyuhagire n’amaboko, umese n’umutwe.”
10Yesu aramubwira ati “Uwuhagiwe nta kindi agomba keretse koga ibirenge ngo abe aboneye rwose. Namwe muraboneye, ariko si mwese.”
11Icyatumye avuga ati “Ntimuboneye mwese”, ni uko yari azi uri bumugambanire uwo ari we.
12Nuko amaze kuboza ibirenge yambara imyenda ye, arongera aricara arababaza ati “Aho mumenye icyo mbagiriye?
13Munyita Shobuja n’Umwigisha, ibyo mubivuga neza kuko ari ko ndi koko.
14Nuko rero, ubwo mbogeje ibirenge kandi ndi Shobuja n’Umwigisha, ni ko namwe mukwiriye kubyozanya.
15Mbahaye icyitegererezo, kugira ngo mukore nk’uko mbakoreye.
16Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko umugaragu ataruta shebuja, kandi intumwa itaruta uwayitumye.
17Nimumenye ibyo, murahirwa niba mubikora.
18“Simbavuze mwese kuko nzi abo natoranije, keretse ko ibyanditswe bikwiriye gusohora, ngo ‘Urya ibyokurya byanjye ni we umbangiriye umugeri.’
19Dore ubu mbibabwiye bitari byaba, kugira ngo nibiba muzizere ko ndi We.
20Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko umuntu wese wemera Uwantumye ari jye aba yemeye, kandi unyemera aba yemeye n’Uwantumye.”
21Yesu amaze kuvuga atyo, ahagarika umutima arahamya ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko umwe muri mwe ari bungambanire.”
22Abigishwa bararebana, kuko batari bazi uwo avuze uwo ari we.
23Hariho umwe mu bigishwa be, wari wiseguye igituza cya Yesu bafungura. Uwo ni wa wundi Yesu yakundaga.
24Simoni Petero aramurembuza aramubaza ati “Umubaze uwo avuze uwo ari we.”
25Uwo ahengamira inyuma aho yari ari mu gituza cya Yesu, aramubaza ati “Databuja, ni nde?”
26Yesu aramusubiza ati “Uwo ndi bukoreze inogo nkayimuha, ni we uwo.” Nuko akojeje inogo, arayenda ayiha Yuda Isikariyota mwene Simoni.
27Hanyuma yo guhabwa iyo nogo, ni bwo Satani yamwinjiyemo. Nuko Yesu aramubwira ati “Icyo ukora gikore vuba.”
28Ariko nta n’umwe wo mu bari bicaye basangira na we, wamenye icyatumye amubwira atyo.
29Kuko Yuda yari afite umufuka w’impiya, ni cyo cyatumye bamwe bakeka yuko Yesu yamubwiye ati “Genda ugure ibyo dushaka kurya ku munsi mukuru”, cyangwa ati “Gira icyo uha abakene.”
30Nuko Yuda amaze kwakira inogo, muri ako kanya arasohoka kandi hari nijoro.
31Amaze gusohoka Yesu aravuga ati “Noneho Umwana w’umuntu arubahirijwe, kandi Imana na yo yubahirijwe muri we.
32Kandi Imana ubwo yubahirijwe muri we, na yo izamwubahiriza muri yo ubwayo, kandi izamwubahiriza vuba.
33Bana bato, ndacyari hamwe namwe umwanya muto. Muzanshaka, kandi uko nabwiye Abayuda nti ‘Aho njya ntimubasha kuhajya’, namwe ni ko mbibabwira ubu.
34Ndabaha itegeko rishya ngo mukundane nk’uko nabakunze, mube ari ko namwe mukundana.
35Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.”
36Simoni Petero aramubaza ati “Databuja, urajya he?” Yesu aramusubiza ati “Aho njya ntubasha kunkurikira ubu, ariko uzahankurikira hanyuma.”
37Petero aramusubiza ati “Databuja, icyambuza kugukurikira ubu ni ik, ko nzanagupfira?”
38Yesu aramusubiza ati “Uzampfira? Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko inkoko itaza kubika, utaranyihakana gatatu.
Loading...