Gereranya Bibiliya

Yosuwa 1

Kinyarwanda
11.Ubwo Mose umugaragu w’Uwiteka yari amaze gupfa, Uwiteka abwira Yosuwa mwene Nuni umufasha wa Mose ati
2Umugaragu wanjye Mose yarapfuye, none ubu haguruka wambukane n’aba bantu bose ruriya ruzi rwa Yorodani, mujye mu gihugu mbahaye mwebwe Abisirayeli
3Aho muzakandagira hose ndahabahaye nk'uko nabwiye Mose.
4Uhereye mu butayu no kuri uriya musozi Lebanoni ukageza ku ruzi runini rwitwa Ufurate, igihugu cyose cy’Abaheti no kugeza ku Nyanja Nini y’iburengerazuba, ni rwo rugabano rwanyu
5Nta muntu n'umwe warinda kuguhagarara imbere iminsi yose yo kubaho kwawe. Nk'uko nabanaga na Mose ni ko nzabana nawe, sinzagusiga kandi sinzaguhāna.
6 Komera ushikame, kuko uzatuma aba bantu bazungura igihugu narahiye ko nzaha ba sekuruza babo.
7 Icyakora ukomere ushikame cyane, kugira ngo witondere amategeko yose umugaragu wanjye Mose yagutegetse. Ntuzayateshuke uciye iburyo cyangwa ibumoso, kugira ngo ubashishwe byose aho uzajya hose
8Ibiri muri iki gitabo cy'amategeko ntukarorere kubihamisha akanwa kawe, ahubwo ujye ubitekereza ku manywa na nijoro kugira ngo ubone uko ukurikiza ibyanditswemo byose. Ni ho uzahirwa mu nzira zawe, ukabashishwa byose.
9Mbese si jye ubigutegetse? Nuko komera ushikame, ntutinye kandi ntukuke umutima, kuko Uwiteka Imana yawe iri kumwe nawe aho uzajya hose.”
10Yosuwa ategeka abatware b'imitwe ati
11“Munyure mu ngando mutegeke abantu muti ‘Nimukore amahamba kuko mu minsi itatu muzambuka ruriya ruzi rwa Yorodani, mujya guhindūra igihugu Uwiteka Imana yanyu yabahaye mukibemo
12Yosuwa abwira Abarubeni n'Abagadi n'igice cy'umuryango wa Manase ati
13Mwibuke rya jambo Mose umugaragu w'Uwiteka yabategetse ati ‘Uwiteka Imana yanyu irabaruhuye, ibahaye iki gihugu
14Abagore banyu n'abana banyu n'amashyo yanyu bizasigara mu gihugu Mose yabahaye cyo hakuno ya Yorodani, ariko mwebwe ab'intwari mwese mubanzirize bene wanyu kwambuka, mwitwaje intwaro kugira ngo muzabarwanire
15kugeza aho Uwiteka azaruhurira bene wanyu nk'uko namwe yabaruhuye, na bo bagahindūra igihugu Uwiteka Imana yanyu yabahaye. Nyuma muzasubire mu gihugu mwahindūye mukibemo, icyo Mose umugaragu w'Uwiteka yabahaye hakuno ya Yorodani iburasirazuba.
16Na bo basubiza Yosuwa bati “Ibyo udutegeka byose tuzabikora, n'aho uzadutuma hose tuzajyayo
17Nk'uko twumviraga Mose muri byose nawe ni ko tuzakumvira, icyakora Uwiteka Imana yawe ibane nawe, nk'uko yabanaga na Mose
18Uzagomera itegeko ryawe wese, ntiyumvire n'amagambo yawe mu byo uzamutegeka byose azicwa. Icyakora komera ushikame
Loading...