Yosuwa 8:33
Soma imirongo wifuje muri Bibiliya Yera.
33
Abisirayeli bose n'abakuru babo n'abatware babo n'abacamanza babo, bahagarara hirya no hino y'isanduku imbere y'Abalewi b'abatambyi bahekaga isanduku y'isezerano ry'Uwiteka, si imbyaro zabo gusa ahubwo n'abanyamahanga. Igice cyabo cyari gihagaze ahagana ku musozi Gerizimu, ikindi gice ahagana ku musozi Ebali, nk'uko Mose umugaragu w'Uwiteka yabategetse ubwa mbere gusabira Abisirayeli umugisha.