Zaburi 106
Kinyarwanda1Haleluya!
Nimushimire Uwiteka yuko ari mwiza,
Kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.
2Ni nde ubasha kuvuga imirimo ikomeye Uwiteka yakoze,
Cyangwa kwerekana ishimwe rye ryose?
3Hahirwa abitondera ibitunganye,
Hahirwa ukora ibyo gukiranuka iminsi yose.
4Uwiteka, nyibukana imbabazi ugirira abantu bawe,
Ungendererane agakiza kawe,
5Kugira ngo mbone intore zawe ziguwe neza,
Nishimire umunezero w'ubwoko bwawe,
Niratane n'umwandu wawe.
6Twacumuranye na ba sogokuruza,
Twarakiraniwe, twakoze ibyaha.
7Ba sogokuruza ntibamenye ibitangaza byawe wakoreye muri Egiputa,
Ntibibutse imbabazi zawe nyinshi,
Ahubwo bagomera ku nyanja ari yo Nyanja Itukura.
8Ariko ku bw'izina ryayo,
Ibakiriza kugira ngo imenyekanishe imbaraga zayo zikomeye.
9Ihana Inyanja Itukura irakama,
Nuko ibacisha imuhengeri nko mu butayu.
10Ibakiza ukuboko k'umwanzi wabo,
Irabacungura ibakura mu kuboko k'umubisha.
11Amazi arengera ababisha babo,
Ntihasigara n'umwe.
12Maze bizera amagambo yayo,
Baririmba ishimwe ryayo.
13Hahise akanya bibagirwa imirimo yakoze,
Ntibarindira ko isohoza imigambi yayo.
14Ahubwo bifuriza cyane mu butayu,
Bageragereza Imana ahatagira abantu.
15Ibaha ibyo bayisabye,
Ariko imitima yabo iyishyiramo konda.
16Kandi bagiririra Mose ishyari mu rugo rw'amahema,
Na Aroni uwera w'Uwiteka.
17Ubutaka burasama bumira Datani,
Butwikīra abantu ba Abiramu.
18Umuriro ucanwa mu iteraniro ryabo,
Ikirimi cyawo gitwika abanyabyaha.
19Baremera ikimasa i Horebu,
Basenga igishushanyo kivugutiwe.
20Uko ni ko baguranye icyubahiro cyabo,
Bagihindura igishushanyo cy'impfizi irya ubwatsi.
21Bibagirwa Imana Umukiza wabo,
Yakoreye ibikomeye muri Egiputa,
22Yakoreye ibitangaza mu gihugu cya Hamu,
N'ibiteye ubwoba ku Nyanjya Itukura.
23Bituma ivuga ko izabarimbura,
Kandi iba yarabarimbuye,
Iyaba Mose intore yayo atahagaze imbere yayo mu cyuho cy'inkike,
Gukuraho umujinya wayo kugira ngo itabarimbura.
24Kandi bagaya igihugu cy'igikundiro,
Ntibizera ijambo ryayo,
25Ahubwo bitotombera mu mahema yabo,
Ntibumvira ijwi ry'Uwiteka.
26Bituma amanika ukuboko,
Abarahira yuko azabatsinda mu butayu,
27Kandi azatsinda urubyaro rwabo mu mahanga,
Akarutataniriza mu bihugu.
28Kandi bifatanya na Bālipewori,
Barya intonorano z'ibitariho.
29Uko ni ko bamurakarishije imirimo yabo,
Mugiga irabatungura.
30Maze Finehasi arahaguruka asohoza amateka,
Mugiga irashira.
31Bimuhwanirizwa no gukiranuka,
Kugeza ibihe by'abantu byose iteka ryose.
32Kandi barakariza Uwiteka ku mazi y'i Meriba,
Bituma Mose aterwa ibyago na bo.
33Kuko bagomeye Umwuka w'Uwiteka,
Bituma Mose avugisha akanwa ke ibidakwiriye.
34Kandi ntibarimbura amahanga,
Uwiteka yabategetse kurimbura,
35Ahubwo bīvanga n'amahanga,
Biga ingeso zayo.
36Bakoreraga ibishushanyo by'ibigirwamana byayo,
Bibahindukira ikigoyi.
37Batambiraga abadayimoni abahungu babo n'abakobwa babo,
38Bavushaga amaraso y'abatariho urubanza,
Ni yo maraso y'abahungu babo n'ay'abakobwa babo,
Batambiye ibishushanyo by'i Kanāni,
Igihugu gihumanywa n'amaraso.
39Nuko banduzwa n'imirimo yabo,
Bagenda basambanisha ingeso zabo.
40Bituma umujinya w'Uwiteka ucanwa ku bwoko bwe,
Yanga urunuka umwandu we.
41Abashyira mu maboko y'abanyamahanga,
Abanzi babo barabatwara.
42Kandi ababisha babo barabahata,
Baragomorwa baba munsi y'ukuboko kwabo.
43Yabakizaga kenshi,
Ariko bakagomeshwa n'imigambi yabo,
Bagacishwa bugufi no gukiranirwa kwabo.
44Ariko yitaga ku mubabaro wabo,
Uko yumvaga gutaka kwabo,
45Akibuka isezerano yabasezeraniye,
Akigarura nk'uko imbabazi ze nyinshi ziri,
46Agatuma bababarirwa,
N'ababajyanye ho iminyago bose.
47Uwiteka Mana yacu udukize,
Udutarurukanye udukure mu mahanga,
Kugira ngo dushime izina ryawe ryera,
Twishimire ishimwe ryawe.
48Uwiteka Imana y'Abisirayeli ahimbazwe,
Uhereye kera kose ukageza iteka ryose.
Kandi abantu bose bavuge bati “Amen!”
Haleluya.
Loading...