Zaburi 110
Kinyarwanda1Zaburi ya Dawidi.
Uwiteka yabwiye Umwami wanjye ati
“Icara iburyo bwanjye,
Ugeze aho nzashyirira abanzi bawe munsi y'ibirenge byawe.”
2Uwiteka ari i Siyoni
Azasingiriza kure inkoni y'ubutware bwawe,
Tegeka hagati y'abanzi bawe.
3Abantu bawe bitanga babikunze,
Ku munsi ugaba ingabo zawe,
Abasore bawe baza aho uri nk'ikime,
Bambaye umurimbo wera, bavuye mu nda y'umuseso.
4Uwiteka ararahiye ntazivuguruza ati
“Uri umutambyi iteka ryose,
Mu buryo bwa Melikisedeki.”
5Umwami Imana ihagaze iburyo bwawe,
Izamenagura abami ku munsi w'umujinya wayo.
6Izacira imanza mu mahanga,
Izuzuza ahantu intumbi,
Izamenagurira imitwe mu gihugu kinini cyose.
7Umwami azanywera ku mugezi wo mu nzira,
Ni cyo gituma azashyira umutwe we hejuru.
Loading...