Zaburi 125
Kinyarwanda1Indirimbo y'Amazamuka.
Abiringiye Uwiteka
Bameze nk'umusozi wa Siyoni,
Utabasha kunyeganyezwa,
Ahubwo uhora uhamye iteka ryose.
2Nk'uko imisozi igose i Yerusalemu,
Ni ko Uwiteka agota abantu be,
Uhereye none ukageza iteka ryose.
3Kuko inkoni y'ubutware y'abanyabyaha,
Itazagumya kuba ku mwandu w'abakiranutsi,
Kugira ngo abakiranutsi be kuramburira amaboko,
Gukora ibyo gukiranirwa.
4Uwiteka, ugirire abeza ibyiza,
N'abatunganye mu mitima.
5Ariko abiyobagiriza mu nzira zabo zigoramye,
Uwiteka azabajyanana n'inkozi z'ibibi.
Amahoro abe mu Bisirayeli.
Loading...