Zaburi 131
Kinyarwanda1Indirimbo ya Dawidi y'Amazamuka.
Uwiteka, umutima wanjye ntiwibona,
Kandi amaso yanjye ntagamika,
Kandi siniha ibiruta urugero rwanjye,
Cyangwa ibitangaza byananira.
2Ni ukuri nturishije umutima wanjye ndawucecekesheje,
Nk'uko umwana w'incuke yigwandika kuri nyina,
Umutima wanjye wigwandika muri jye nk'umwana w'incuke.
3Wa bwoko bw'Abisirayeli we,
Ujye wiringira Uwiteka,
Uhereye none ukageza iteka ryose.
Loading...