Zaburi 14
Kinyarwanda1Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi. Umupfapfa
ajya yibwira ati “Nta Mana iriho.” Barononekaye, bakoze imirimo yo kwangwa
urunuka, Nta wukora ibyiza.
2Uwiteka yarebye abantu ari mu ijuru,
Kugira ngo amenye yuko harimo abanyabwenge,
Bashaka Imana.
3Bose barayobye, bose bandurijwe hamwe,
Nta wukora ibyiza n'umwe.
4Mbese inkozi z'ibibi zose nta bwenge zifite?
Ko barya abantu banjye nk'uko barya umutsima,
Kandi ntibambaze Uwiteka?
5Aho ngaho bahagiriye ubwoba bwinshi,
Kuko Imana iri mu bwoko bw'abakiranutsi.
6Mukoza isoni inama z'umunyamubabaro,
Ariko Uwiteka ni ubuhungiro bwe.
7Icyampa agakiza k'Abisirayeli kakaba kavuye i Siyoni,
Uwiteka nasubizayo ubwoko bwe bwajyanywe ho iminyago.
Ni bwo Abayakobo bazishima,
Abisirayeli bazanezerwa.
Loading...