Zaburi 144
Kinyarwanda1Uwiteka, igitare cyanjye ahimbazwe,
Wigishe amaboko yanjye kurasana,
N'intoki zanjye kurwana.
2Ni we mboneramo imbabazi,
Kandi ni igihome kinkingira.
Ni igihome kirekire kinkingira n'umukiza wanjye,
Ni ingabo inkingira n'uwo niringira,
Ni we ungomōrera ubwoko bwanjye ngo mbutegeke.
3Uwiteka, umuntu ni iki ko umumenya?
Cyangwa umwana w'umuntu ko umwitaho?
4Umuntu ameze nk'umwuka gusa,
Iminsi ye imeze nk'igicucu gishira.
5Uwiteka, manura ijuru ryawe umanuke,
Ukore ku misozi iracumba.
6Urabye imirabyo ubatatanye,
Urase imyambi ubirukane.
7Urambure ukuboko kwawe uri mu ijuru,
Undohōre unkure mu mazi y'isanzure,
Unkize amaboko y'abanyamahanga.
8Akanwa kabo kavuga ibitagira umumaro,
N'ukuboko kwabo kw'iburyo ni ukuboko kw'ibinyoma.
9Mana, ndakuririmbira indirimbo nshya,
Ndakuririmbira ishimwe kuri nebelu y'imirya cumi.
10Ni we uha abami agakiza,
Ukiza Dawidi umugaragu we inkota yica.
11Nyarura unkure mu maboko y'abanyamahanga,
Akanwa kabo kavuga ibitagira umumaro,
Ukuboko kwabo kw'iburyo ni ukuboko kw'ibinyoma.
12Kugira ngo abahungu bacu babe nk'ibiti byikuririza,
Bakiri abasore.
N'abakobwa bacu bamere nk'amabuye akomeza impfuruka,
Abajwe nk'uko babaza amabuye arimbisha inyumba.
13Ngo ibigega byacu byuzure,
Birimo imyaka y'imbuto zose,
Intama zacu zibyarire ibihumbi n'inzovu mu rwuri rwacu.
14Ngo amapfizi yacu agire imitwaro iremereye,
Ngo he kugira abatwaranira mu byuho,
Cyangwa abasohoka kurwana.
Kandi mu nzira zacu he kuba umuborogo.
15Hahirwa ubwoko bumera butyo,
Hahirwa ubwoko bufite Uwiteka ho Imana yabwo.
Loading...