Gereranya Bibiliya

Zaburi 2

Kinyarwanda
1Ni iki gitumye abanyamahanga bagira imidugararo? N’amoko yatekerereje iki iby’ubusa?
2Abami bo mu isi biteguye kurwana, Kandi abatware bagiriye inama Uwiteka n'Uwo yasīze
3Bati “Reka ducagagure ibyo batubohesheje, Tujugunye kure ingoyi batubohesheje.”
4Ihora yicaye mu ijuru izabaseka, Umwami Imana izabakoba.
5Maze izababwirana umujinya, Ibatinyishishe uburakari bwayo bwinshi
6Iti “Ni jye wimikiye umwami wanjye, Kuri Siyoni umusozi wanjye wera.”
7Ndavuga rya tegeko, Uwiteka yarambwiye ati “Uri Umwana wanjye, Uyu munsi ndakubyaye.
8Nsaba nzaguha amahanga ngo abe umwandu wawe, N'abo ku mpera y'isi ngo ubatware.
9Uzabavunaguza inkoni y'icyuma, Uzabamenagura nk'ikibumbano.”
10Noneho mwa bami mwe, mugire ubwenge, Mwa bacamanza mwe z'abo mu isi, mwemere kwiga.
11Mukorere Uwiteka mutinya, Munezerwe muhinde imishyitsi.
12Musome urya Mwana, kugira ngo atarakara mukarimbukira mu nzira, Kuko umujinya we ukongezwa vuba. Hahirwa abamuhungiraho bose.
Loading...