Zaburi 24
Kinyarwanda1Zaburi ya Dawidi. Isi n'ibiyuzuye ni iby'Uwiteka, Isi n'abayibamo.
2Kuko ari we wayishinze ku nyanja,
Yayishimangiye ku mazi menshi.
3Ni nde uzazamuka umusozi w'Uwiteka?
Ni nde uzahagarara ahera he?
4Ni ufite amaboko atanduye n'umutima uboneye,
Utigeze kwerekeza umutima we ku bitagira umumaro,
Ntarahire ibinyoma.
5Uwo ni we uzahabwa umugisha n'Uwiteka,
No gukiranuka abihawe n'Imana y'agakiza ke.
6Abayishaka ni bene uwo,
Abashaka mu maso hawe Mana ya Yakobo.
Sela.
7Mwa marembo mwe nimwunamuke,
Mwa marembo y'iteka mwe, nimweguke,
Kugira ngo Umwami w'icyubahiro abyukuruke.
8Uwo Mwami w'icyubahiro ni nde?
Ni Uwiteka ufite imbaraga n'amaboko,
Ni Uwiteka ufite amaboko yo kurwana.
9Mwa marembo mwe, nimwunamuke,
Mwa marembo y'iteka mwe, nimweguke,
Kugira ngo Umwami w'icyubahiro abyukuruke.
10Uwo mwami w'icyubahiro ni nde?
Uwiteka Nyir'ingabo ni we Mwami w'icyubahiro.
Loading...