Gereranya Bibiliya

Zaburi 4

Kinyarwanda
1Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi, babwira inanga. Ni Zaburi ya Dawidi.
2Mana gukiranuka kwanjye guturukaho, unsubize uko ngutakiye. Warambohoye ubwo nari mfite umubabaro, Mbabarira, wumve gusenga kwanjye.
3Bana b'abantu, Muzageza he guhindura icyubahiro cyanjye igisuzuguriro? Muzageza he gukunda ibitagira umumaro no gukurikiza ibinyoma?
4Ariko mumenye yuko Uwiteka yirobanuriye umukunzi we, Uwiteka azanyumva uko mutakiye.
5Sela Mugire impuhwe zo gukora icyaha, Muri ku mariri yanyu mwibwirire mu mitima mucecetse.
6Sela. Mutambe ibitambo mukiranutse, Kandi mwiringire Uwiteka.
7Hariho benshi babaza bati “Ni nde uzatwereka ibitunezeza? Uwiteka utuvushirize umucyo wo mu maso hawe.”
8Ushyire ibyishimo mu mutima wanjye, Biruta ibyo ku burumbuke bw'amasaka na vino.
9Nzajya ndyama nsinzire niziguye, Kuko ari wowe wenyine Uwiteka umpa kuba amahoro.
Loading...