Gereranya Bibiliya

Zaburi 51

Kinyarwanda
1Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi. Yayanditse
2ubwo umuhanuzi Natani yazaga aho ari, Dawidi amaze gusambana na Batisheba.
3Mana, umbabarire ku bw'imbabazi zawe, Ku bw'imbabazi zawe nyinshi usibanganye ibicumuro byanjye.
4Unyuhagire rwose gukiranirwa kwanjye, Unyeze unkureho ibyaha byanjye.
5Kuko nzi ibicumuro byanjye, Ibyaha byanjye biri imbere yanjye iteka.
6Ni wowe, ni wowe ubwawe nacumuyeho, Nakoze icyangwa n'amaso yawe. Byabereye bityo kugira ngo uboneke ko ukiranuka nuvuga, Kandi uboneke ko uboneye nuca urubanza.
7Dore naremanywe gukiranirwa, Mu byaha ni mo mama yambyariye.
8Dore ushaka ukuri ko mu mitima, Mu mutima hataboneka uzahamenyesha ubwenge.
9Unyejeshe ezobu ndera, Unyuhagire ndaba umweru ndushe urubura.
10Unyumvishe umunezero n'ibyishimo, Kugira ngo amagufwa wavunnye yishime.
11Hisha amaso yawe ibyaha byanjye, Usibanganye ibyo nakiraniwe byose.
12Mana, undememo umutima wera, Unsubizemo umutima ukomeye.
13Ntunte kure yo mu maso yawe, Ntunkureho Umwuka wawe Wera.
14Unsubizemo kunezezwa n'agakiza kawe, Unkomereshe umutima wemera.
15Ni bwo nzigisha inzira yawe abacumura, Abanyabyaha baguhindukirire.
16Mana, ni wowe Mana y'agakiza kanjye, Unkize urubanza rw'inyama y'umuntu, Ni bwo ururimi rwanjye ruzaririmba cyane gukiranuka kwawe.
17Mwami, bumbura iminwa yanjye, Ni bwo akanwa kanjye kazerekana ishimwe ryawe.
18Ni uko utishimira ibitambo mba mbiguhaye, Ntunezererwe ibitambo byokeje.
19Ibitambo Imana ishima ni umutima umenetse, Umutima umenetse ushenjaguwe, Mana, ntuzawusuzugura.
20Ugirire neza i Siyoni nk'uko uhishimira, Wubake inkike z'i Yerusalemu.
21Ni bwo uzishimira ibitambo by'abakiranutsi, Ni byo bitambo byokeje n'ibitwitswe, Ni bwo bazatamba amapfizi ku gicaniro cyawe.
Loading...