Zaburi 54
Kinyarwanda1Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwira inanga. Ni indirimbo ya Dawidi yahimbishijwe ubwenge.
2Yayihimbye ubwo ab'i Zifu bagendaga bakabaza Sawuli bati “Ntuzi yuko Dawidi yihishe iwacu?”
3Mana, nkirisha izina ryawe,
Uncirishirize urubanza imbaraga zawe.
4Mana, umva gusenga kwanjye,
Tegera ugutwi amagambo yo mu kanwa kanjye.
5Kuko abanyamahanga bampagurukiye,
N'abanyarugomo bashatse ubugingo bwanjye,
Batashyize Imana imbere yabo.
Sela.
6Dore Imana ni umutabazi wanjye,
Umwami ari mu ruhande rw'abaramira ubugingo bwanjye.
7Azitura inabi abanzi banjye,
Ubarimbure ku bw'umurava wawe.
8Nzagutambira igitambo kiva mu rukundo,
Uwiteka, kuko izina ryawe ari ryiza nzarishima.
9Kuko Uwiteka yankijije amakuba n'ibyago byanjye byose,
Ijisho ryanjye rikabona icyo rishakira abanzi banjye.
Loading...