Zaburi 6
Kinyarwanda1Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi, babwirisha inanga ijwi ryo mu gituza. Ni Zaburi ya Dawidi.
2Uwiteka ntuncyahishe umujinya wawe,
Kandi ntumpanishe uburakari bwawe bwotsa.
3Uwiteka, mbabaririra kuko numiranye,
Uwiteka, nkiriza kuko amagufwa yanjye ahinda imishyitsi.
4Umutima wanjye na wo uhagaze cyane,
Nawe Uwiteka, uzageza he kubikundira?
5Uwiteka, garuka utabare umutima wanjye,
Unkize ku bw'imbabazi zawe.
6Kuko ūpfuye atakikwibuka,
Ni nde uzagushimira ikuzimu?
7Kuniha kurandambiye,
Uko ijoro rije ntotesha uburiri bwanjye amarira,
Uburiri bwanjye nyabuminjagiraho.
8Mu maso hanjye hananurwa n'umubabaro,
Hashajishijwe n'abantera bose.
9Mwa nkozi z'ibibi mwe, nimuve aho ndi,
Kuko Uwiteka yumvise kurira kwanjye.
10Uwiteka yumvise kwinginga kwanjye,
Uwiteka azemera gusenga kwanjye.
11Abanzi banjye bose bazamwara bagire ubwoba bwinshi,
Bazasubizwa inyuma ikimwaro kizabatungura.
Loading...