Zaburi 82
Kinyarwanda1Zaburi ya Asafu.
Imana ihagarara mu iteraniro ryayo,
Icira abigira “imana” urubanza iti
2“Muzageza he guca imanza zibera,
Zita ku cyubahiro cy'abanyabyaha?
Sela.
3Muce imanza zikwiriye uworoheje n'impfubyi,
Muce imanza zirenganura umunyamubabaro n'umutindi.
4Mutabare uworoheje n'umukene,
Mubakize amaboko y'abanyabyaha.
5“Abo mbwiye nta cyo bazi, nta cyo bamenya,
Bagendagenda mu mwijima,
Imfatiro zose z'isi ziranyeganyega.
6Ni jye wababwiye nti
‘Muri imana,
Mwese muri abana b'Isumbabyose.’
7Ariko muzapfa nk'abantu,
Muzagwa nk'umwe mu bakomeye.”
8Mana, haguruka ucire isi urubanza,
Kuko uzagira amahanga yose umwandu wawe.
Loading...