Ibyo mwasabye biri gukorwa...🙏🏽
A.Jan Marcussen
Intambara ikomeye iri hagati y’icyiza n’ikibi izakaza umurego kugeza mu bihe biheruka. Mubihe byose byabayeho, Satani yagiye arakarira itorero rya Kristo; ariko Imana yakomeje kugirira abantu bayo ubuntu kandi ibaha Mwuka wayo kugira ngo abatere imbaraga zo guhangana n’imbaraga z’umubi bashikamye. Mu gihe intumwa za Kristo zagombaga kujyana ubutumwa bwe zibushyiriye abari mu isi kandi zigomba no kubwandikira abantu bo mu bihe byose byari kuzakurikiraho, zahawe umucyo udasanzwe uvuye kuri Mwuka Muziranenge. Ariko uko itorero ryegereza gucungurwa kwaryo guheruka, Satani azakoresha imbaraga zikaze byimazeyo. Yabamanukiye “afite umujinya mwinshi, azi yuko afite igihe gito.” Ibyahishuwe 12:12 “Kuza k’uwo mugome kuri mu buryo bwo gukora kwa Satani, gufite imbaraga zose n’ibimenyetso n’ibitangaza by’ibinyoma” 2 Abatesalonike 2:9 Mu myaka ibihumbi bitandatu, uwo sekibi w'umunyambaraga wahoze ari umukuru w’abamarayika b'Imana, yirunduriye mu murimo wo kuyobya abantu no kubarimbura. Kandi ubwenge bwa gutsebwa Satani n’ubucakura yungutse, ndetse n'ubugomeya kusanyije muri izontambara zamaze igihe kirekire, azabisuka ku bantu b'Imana mu ntambara iheruka kugirango abarwanye. Muri iki gihe cy’akaga, abayoboke ba Kristoba kwiriye kuburira abarimu isi ngo bitegure kugaruka k’Umukiza bityo ubwo azaba aje hazabe hari abantu biteguye guhagarara imbereye badatsinzwe “batariho umugayo, badafite ikizinga mumaso ye.”2 Petero 3:14 Muri icyo gihe itorero ry’Imana rizaba rikeneye guhabwa ubuntu bw'Imana n'imbaraga yayo bidasanzwe nk'uko byaribikenewe mugihe cy’intumwa. Mu ijambo ryayo, Imana yahaye abantu ubwenge bakeneye kumenya kubw'agakiza kabo. Bagomba kwemera Ibyanditswe Biziranenge nk'ihishurwa ry'ubushake bwayo rifite ububasha kandi ritarimo kwibeshya. Nibyo rugero fatizo rw’imico iboneye, nibyo byerekana inyigisho n'amahame bikwiriye, kandi ni byo gipimo cy’imibereho y'abantu. “Ibyo byanditswe byose byahumetswe n’Imana, kandi bifite akamaro ko kwigisha umuntu ukuri no kwamagana ibibi, gukosora umuntu no kumumenyereza gutunganira Imana, kugira ngo umuntu w'Imana abe ashyitse kandi atunganyirijwe rwose gukora ibyizabyose”. 2 Timoteyo 3:16,17.
Inyamaswa y'Amahembe Abiri
Inyamaswa Igaragazwa
Inyamaswa Isobanurwa
Hagarara! Niba utarasoma IGICE cya 2, “Inyamaswa Igaragazwa,” ntusome rwose iki gice.
Ibiturika
Hagarara! Niba utarasoma IGICE cya 2,“Inyamaswa Igaragazwa”, ntusome rwose iki gice.
Ikimenyetso cy'Inyamaswa
Hagarara! Niba utarasoma IGICE cya 2, “InyamaswaIgaragazwa”, ntusome rwose iki gice.
Igishushanyo cy'Inyamaswa
Intambara Iheruka Isi Yose
Umugereka 1
Umugereka 1A
Umugereka 2
Umugereka 3
Umugereka 4
Umugereka 5
Umugereka 6
Umugereka 7
Umugereka 8
Umugereka 9
Umugereka 10
Umugereka 11
Umugereka 12
Inyandiko Zakoreshejwe