Mu gihe cyahise hagati y'umwaka wa 2014 na 2018 habaye ibintu byahinduye amateka y'ubukristo, byose byatangiye ubwo umubishopu wo muri Afrika y’Epfo, witwa Tony Palmer, akaba ari n’inshuti ikomeye ya Papa Fransisi I, yatangarije isi ko igihe cyo kwifatanya kw’abakristo bose cyageze. Yatangaje adakebakeba ko ubuporotestanti bwa Luteri bwarangiye.
Walter Veith
•hashize iminsi 3
Haje kuba igikorwa gikomeye mu mateka, ubwo umubishopu wo muri Afrika y’Epfo, wo mw’itsinda ry’abaporotestanti bab’abapentekote witwa Tony Palmer, akaba ari n’inshuti ikomeye ya Papa Fransisi I, ndetse Papa akaba ari n’umujyanama we ukomeye, yatangarije isi ko igihe cyo kwifatanya kw’abakristo bose cyageze. Yatangaje adakebakeba ko ubuporotestanti bwa Luteri bwarangiye uhereye igihe abaporotestanti bakomotse kuri Luteri (Abaluteri) n’Abametodisti bemeraga gushyira umukono ku nyandiko ivuga ku Gutsindishirizwa yemeranyijweho hagati y’Abaluteri na Gaturika yakozwe mu 1999. Nyuma yo kwerekana videwo irimo ubutumwa busaba ubumwe buvuye kuri Papa Francisi ubwe, itsinda ry’abayobozi b’abaporotestanti b’abaevanjeliko (Evangelical), Uwitwa Kenneth Copeland (soma keneti kopelandi) yasubije ubwo butumwa yifuriza Papa umugisha watanzwe mu buryo bwo kuvuga indimi hanyuma yemezanya n’umunezero mwinshi n’abandi bayobozi bari kumwe ko ubwo butumwa babwemeye. - (https://www.youtube.com/watch?v=YrS4IDTLavQ)
Hari ibikorwa byari byarakozwe byabaye imbarutso y’ikiswe “igitangaza cy’ubumwe”. Mbere y’ukwezi kwa Mata (2014), inama nyinshi zari zarateguwe zo guhura na Papa kw’abayobozi b’abaevanjeliko (Evangelical) n’akanama k’Ubupapa gashinzwe guteza imbere ubumwe. Ikirenzeho, inshuro nyinshi ubutumwa busaba ubumwe bwagiye bugaragazwa mu nsengero hijya no hino kw’isi.- (Posted on Tony Palmers Facebook page)
Ubu sibwo bwa mbere, amagambo nkaya avuga ku kurangira k’ubuporotestanti yari avuzwe. Mu mwaka wa 2008 mu kiganiro n’umunyamakuru Emiel Hakkenes (soma emiyeli hakenesi), umuporofeseri w’umuyezuwiti Eduard Kimman (Eduwari Kimani), umuyobozi w’inama y’ababishopu mu Buhorandi, yavuzeko:
“nta mpamvu nimwe isigaye yo kuba umuporotestanti”, kandi avuga ko abona ubuporotestanti nk’itsinda ryananiwe kwivanga” kandi nk ’itsinda ritashoboye kumenya ubusobanuro bw’uri mu buyobozi bugaragara bw’isi ko ari Papa.” Ikirenzeho, yagaragaje ko ashidikanya ko ubugorozi bwazaba bukiriho nyuma y’umwaka wa 2017 (uyu ni umwaka Ubuporotestanti bwizihijeho imyaka 500 bumaze bubayeho). Yavuze ko ubuporotestanti buzagaruka kuri nyina (itorero ryabubyaye)” - (Kimman in de uitgave ‘Achter de schermen van de PKN’ van Emiel Hakkenes en een voorpublicatie daarover op de RKK-website 26 maart 2008. Bijde feitelijke presentatie, meldt Trouw op7 april 2008, heeft hij daar weer iets van teruggenomen. (http://www.raadvankerken.nl/pagina/1878/mari%C3%ABnburg_over_wrijving), (http://www.kerknieuws.nl/nieuws.asp?oId=12810\&lStrAction=archief))
Nubwo habayeho bamwe mu baporotestanti barwanyije ayo magambo, ikinyamakuru “Religion News Services” cyasohoye raporo ivuga ko ayo matsinda yombi yiyemeje “kubyumvikanaho” kubwo umunsi mukuru wo kwibuka itangizwa ry’ubuporotestanti. Vatikani n’akanama k’Abaluteri kw’isi (Lutheran World Federation) bakoze inyandiko bise “Kuva mu bushamirane tujya mu Bufatanye” yakorewe i Geneve ku wa Mbere (kuya 17 Kamena 2013) yavugaga ngo:
“hari icyo twifuza kugeraho mu gukuraho ubushamirane bw’igihe kirekire…
Mu nyandiko, amadini yombi yasobanukiwe ko muri iki gihe cy’inkubiri y’impuzamatorero no guhuriza hamwe mu bya politiki, imisengere ikwiriye kugira ikindi cyerekezo, ikita cyane ku kuba impande zombi zakwemera ko bose bakoze ibyaha, n’impamvu yatumye habaho ibiganiro hagati y’abaruteri na Gaturika mu myaka 50 ishize…icyo kuba urugamba ku kuri rwo mu kinyejana cya 16 rwaratumye habaho kudahuza n’ubukristo bwo mu Burengerazuba biherereye ku mateka y’umwijima y’itorero,” none muri 2017, tuzicuriza ku mugaragaro ko dukozwe n’isoni imbere ya Kristo ryo kwangiza ubumwe bw’itorero .”
Inyandiko na none yemeza ko ku mpande zombi (Abaluteri n’Abagaturika) “baje kumenya ko hari byinshi bahuriyeho kuruta ibibatandukanya.” - (http://www.religionnews.com/2013/06/18/lutherans-and-catholics-bury-the-hatchet-for-reformations-500th/)
Ese koko intambara yararangiye? cyangwa abaporotestanti bibagiwe icyo iyo ntambara yari igendereye? Ntabwo ingingo yatumye habaho ukutumvikana na Luteri mu mizo ya mbere ari ingingo yo gutsindishirizwa kubwo kwizera gusa nk’uko bishopu Palmer abivuga, ahubwo ni ukwiha ubutware k’Ubupapa n’ibirebana n’ingingo ya indurugensiya (kugurisha imbabazi z’Imana). Urugamba ku kwiha ubutware bwo gutanga indurugensiya rwarakomeye kugeza ubwo hanyuma Luteri yageze ku mwanzuro wo kwemeza ko Ubupapa ari Antikristo, kuko guhangara gutanga indurugensiya kwari ugusuzugura amahame agenga ingoma ya Kristo. Ikibazo cy’ingenzi cyari icy’ufite ubutware, uru rugamba bwarakomeye rugera aho rwabaye urugamba hagati y’Ubupapa na Yesu Kristo. Ubugorozi bwaje bushakira ubutware mu Byanditswe byera byonyine byabahamirije uburyo Kristo ariwe w’ingenzi, byabashoboje kushyiraho amahame atatu akomeye, “Sola Christos Kristo wenyine)”, “Sola Scriptura (Ibyanditswe byera byonyine)” and “Sola Fides (Kwizera konyine).” Mu kuburizamo uku guhangana n’ubutware bw’Ubupapa, nibwo umuryango w’abayezuwiti washinzwe ufite umugambi umwe w’ingenzi ariwo gusenya imikorere y’iryo tsinda.
Mu nama y’i Trent (soma terente), inama by’umwihariko yari iyobowe n’abayezuwiti, Ubupapa bwarakujijwe burutishwa Ibyanditswe Byera na ulitramontanisimu (bisobanurwa ngo imbaraga zose mu muntu umwe) yashizweho. Imihango niyo yagizwe iyo gusuzumiraho ibyanditswe byera, nk’uko arikibishopu wa Reggio (Soma rejiyo) yavuze muri iyo nama ati: Idini Gaturika ishobora guhamya ubutware bwayo ifite hejuru y’ Ibyanditswe kuko yahinduye ukwera k’umunsi wa karindwi ariwo Sabato ikawushyira ku Cyumweru, ihinduka rishingiye ku butware bw’itorero gusa. - Catholic Mirror, Sept. 9, 1893. Aha rero niho ubuporotestanti bwatakarije amahirwe yabwo yo guhamya ukwizirika ku Byanditswe byonyine, ariko kwemera ubu bwumvikane hatabayeho n’ijambo na rimwe ryo kuburwanya byari bisobanuye ko bemeye kwisubiza mu maboko y’ubutware bw’Ubupapa hari hasigaye gusa kugera ku gihe bazarekurira burundu ubuporotestanti. Mu buryo bubabaje birasa naho abaporotestanti bihanganiye imyaka 500 y’ububabare, intambara, gutotezwa no gukatirwa urwo gupfa none ku mwaka wa 500 w’ubuporotestanti biyemeje kuva ku izima baraburekura. Ubupapa bumaze igihe mu ntambara na za ngingo eshatu zirebana n’ubutware butasimburwa bwa Kristo, ubutware butasimburwa bw’Ibyanditswe Byera n’ikibazo cy’agakiza kabonerwa mu kwizera Yesu honyine uhereye igihe ibyo byagaragarijwe.
Byaba bisa no kujijisha n’uburyarya gutesha agaciro izi nkingi z’ubugorozi utari ku rugamba na Kristo, igitangaje nuko Ubupapa busa nubwabashije kwemeza isi ko bukorera Kristo kandi ahubwo buri kumurwanya. Umwanya ubugaturika buhagazemo kubirebana nizi ngingo uragaragara neza mu nyandiko zabwo. Muri “Catholic answers to explain and defend the faith” (Ibisubizo bya Katurika mugusobanura no kurinda ukwemera) bagaragaje ko inyigisho za Bibiliya yonyine (Sola Scriptura) No gutsindishirizwa kubwo kwizera (Sola Fides) ari ibitekerezo byashaje benshi bakomeza kwizirikaho kandi ngo bidashingiye ku kuri.” - (http://www.catholic.com/tracts/seventh-day-adventism)
Inyigisho ivuga ko agakiza kabonerwa muri YESU Kristo nayo yateshejwe agaciro ku rugero ruhanitse n’abayezuwiti bateguye inama ya II ya Vatikani kuko Karl Rahner (Uwari uhagarariye iby’iyobokamana muri iyo nama) yafunguye imiryango aho yashize amadini yose ku rugero rumwe ku bijyanye n’agakiza. Umunyeshuri we, Paul Knitter, yanditse igitabo cyitwa ngo “nta rindi zina” - (Paul F. Knitter. 1985. No Other Name?: A Critical Survey of Christian Attitudes Toward the World Religions. SCM Press), aho yemeje ko agakiza katabonerwa muri Kristo gusa ahubwo ko gashobora no kuboneka muri buri buryo bw’imyizerere, udakuyemo n’ubwa gipagani. Ni nawe wanditse igitabo cyitwa Buddha (soma Buda) atariho sinaba umukristo - (Paul F. Knitter. 2009. Without Buddha I Could Not Be a Christian. Oneworld Publications), kikaba ari igitabo bisa naho ari itegeko kugisoma cyane cyane kubashaka idini ihuriweho na bose babona Yesu nk’imwe mu nzira nyinshi zigeza abantu ku Mana.
Ikibazo cy’ingenzi cyatumye habaho ubugorozi n’icyo kwibaza ukwiye ubutware. Niba Yesu ariwe ukomeye cyangwa uwiyita ko yamusimbuye. Nta mwanya wo hagati uhari kuri iki kibazo. Birumvikana ko mu myumvire ya giporotestanti imyanzuro igomba kuva mu byanditswe-Ibyanditswe byera. Ni iby’ingenzi ku ruhande rwa Roma gushiraho imihango nk’uburyo bwo kumvikanisha Bibiliya kugira ngo babone uko bashyiraho mu butware bwabo uburyo bw’agakiza buhabanye n’uko Bibiliya yigisha. Inyigisho zose z’Ubupapa zihagaze cyangwa zasitaye ku rutare rusitaza, urwo rutare ni Kristo.
Nta nimwe muri izi ngingo z’imyigishirize zigeze zihagarikwa kandi Inama ya Vatika ya II ntabwo yigeze ihindura icyo ubugaturika bwigishaga kuri buri ngingo - (Congregation for the Doctrine of the Faith responses to some questions regarding certain aspects of the doctrine on the church. Responses to the questions. (Vatican.va)), harimo n’ivuga ku gutsindishirizwa nk’uko yashizweho mu nama y’ i Trent (soma Terenti) yaciriyeho iteka uwiha kwigisha ko gutsindishirizwa kubonerwa mu kwizera gusa. Kandi ikinyuranye n’icyo cyo baracyemera. Abapapa bose bo muri iki gihe, harimo na Papa Francis, bakomeje gutanga indurugensiya ndetse nyinshi kandi bakagira bamwe abatagatifu kugirango bagaragaze ubutware bwabo ku myemerere. Ikirenzeho, abiga iyobokamana rya gaturika benshi muri bo akaba ari abayezuwiti ntibahwemye kwamamaza ko Papa atibeshya n’ubushake bwo kumvira utasiganuje. Dore uko Richard Gula yabivuze:
“Ku ngingo zijyanye no kwizera n’imyitwarire ababishopu bavuga mu izina rya Yesu kandi abizera bakwiriye kwemera ibyo bigishijwe ndetse bakabyizirikaho n’imitima ituje. Uku kwemera utuje k’ubushake n’intekerezo bigomba kugaragazwa mu buryo budasanzwe mu gihe by’umwihariko ari Papa w’i Roma wigishije yemwe n’iyo yaba ari kwigisha mu gihe kitari kigenwe.” nomero ya 25 ya Lumen Gentium - (Richard M. Gula, Reason Informed by Faith, Paulist Press 1989, p. 153, 155)
Ntibitangaje kuba Tony Palmer yarasabye ngo dufashe hasi iby’imyigishirize niba dushaka kugera ku bumwe (mu magambo ye yavuze ngo “Imana niyo izadushyiriraho ibyo twizera nitumara kugera aho dushaka”) noneho ngo tureke rukuruzi ya mwuka itubumbire hamwe (“ituzirikire hamwe”).
Nyamara, Imana mu mizo ya mbere yadushyiriyeho ibyo twizera tugomba gushingaho imambo zacu:
Ibyanditswe byera byose byahumetswe n'Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka. 2 Timoteyo 3:16
Wirinde ku bwawe no ku nyigisho wigisha. Uzikomeze kuko nugira utyo uzikizanya n'abakumva.1 Timoteyo 4:16
Ntabwo Mwuka azigera avuguruza Ibyanditswe byera, bityo rero twaraburiwe ngo:
Bakundwa, ntimwizere imyuka yose ahubwo mugerageze imyuka ko yavuye ku Mana, kuko abahanuzi b'ibinyoma benshi badutse bakaza mu isi. 1 Yohana 4:1
Mwuka w’ukuri ntashobora guhakana Ukuri, kandi kuko Yesu, Ijambo ry’Imana n’amategeko ari Ukuri nkuko aribyo busobanuro bya ko, ntabwo Mwuka yabihakana uko ari bitatu. (Yohana 14:6; Yohana 17:17; Zaburi 119:151; 1 Yohana 2:4.)
Amagambo arikibishopu wa Reggio yavuze mu nama ya Trent ku kibazo cy’Isabato n’umwanya ifite mu ihame rya Sola Scriptura ntabwo yigeze arekwa kwitabwaho mu gihe kingana n’ibinyejana bitanu bishyize. Igihe cyose iki kibazo cyabaye ikigeragezo cy’ufite ubutware atari ku isabato gusa ahubwo ubutware ku Byanditswe byera byose.
Bitewe n’uko Kristo, Jambo, ari umuremyi kandi akaba n’umucunguzi nkuko bivurwa na Bibiliya ubwo ni nawe watanze amategeko ubwo kandi n’ubutware bwe busobekeranye n’iki kibazo. Guhitamo Isabato rero bisobanuye guhitamo ubuyobozi bw’Ibyanditswe byera, n’icyo byigisha cyose, kubirutisha imihango y’Ubupapa ndetse mu buryo bw’ukuri ni uguhitamo Ubuporotestanti.
Ku kibazo kigendanye n’Isabato, itorero ry’Abadiventisti b’umunsi wa Karindwi riri ku ruhembe rw’imbere mu rugamba kandi ntabwo rihanganye na gaturika gusa kuri iyi ngingo ya Sola Scriptura ahubwo n’abandi baporotestanti ubwabo. Bitandukanye n’abakurambere babo dore ko bo bemeraga cyane gukurikiza ibyo amategeko asaba, ubuporatestanti bw’iki gihe bwishyize mu mwanya aho bwiteguye guhindura hafi amategeko yose kugirango bubone uko bwirwanaho ku kibazo cyijyanye n’Isabato, hejuru y’ibyo Yesu ubwe yivugiye ko ataje gukuraho amategeko kandi ko nta n’agace gato kazava ku mategeko kugeza ubwo byose bizashirira. Roma yo bisa naho hari intumbiro ifite kuri iki kibazo nk’uko yo yamajije kugaragaza umwanya ihagazemo. Ikinyamakuru “The Saint Catherine Catholic Church Sentinel” cyasohoye inkuru ivuga ngo:
Abantu bose batekereza ko Ibyanditswe byera aribyo bifite ubutware bwose, birumvikana neza ko bagomba guhinduka Abadiventisti b’umunsi wa Karindwi bakeza umunsi wa karindwi(Samedi-Saturday) - (Saint Catherine Catholic Church Sentinel, Volume 50 Number 22, May 21,1995)
Urubuga bwa Interineti rwa Gaturika rwitwa “Catholic answers to explain and defend the faith” (Ibisubizo bya Katurika mugusobanura no kurinda ukwemera) rurasa nurugaragaza ko basobanukiwe n’ukudahuza kuri muri iyo myumvire yombi ingomba byanze bikunze gusakirana:
Abadiventist ntibashobora guhindura imyumvire bafite ko itorero Gaturika ko ari maraya wa Babuloni, ritaremera ko ryakosheje mu gushyiraho icyumweru nk’umunsi w’ikiruhuko. Ntibashobora kwemera ko Icyumweru atari ikimenyetso cy’inyamaswa bataremera guhindura imyumvire bafite ku Isabato y’Abayuda. Abadivantisti ntibashobora kureka kurwanya Gaturika bataremera kureka Ubudivantisti. - (http://www.catholic.com/tracts/seventh-day-adventism)