Igihe cyose umunyabyaha adasobanukiwe n’icyaha cye, ntashobora gutera intambwe yo kwiyunga n’Imana. Amategeko y’Imana ni indorerwamo umunyabyaha yireberamo, kugira ngo amenye icyaha cye (Abaroma 3:19;20). Nanone kandi binyuze mu ijambo ry’Imana, Imana ituma umunyabyaha asobanukirwa n’imiterere y’umutima we.
NIYITEGEKA Paul
•hashize iminsi 3
Nyuma yo gucumura kw’abakurambere bacu, inyokomuntu yose yashyizwe mu bubata bwo gukora icyaha, kandi amaherezo yabo yari uguhenebera kugeza bapfuye. Byasaga n’aho inyokomuntu itakaje ibyiringiro byo kubaho. None se ni iki umuntu yajyaga gukora kugira ngo asubirane ishusho y’ubutungane yaremanywe? Nta bundi buryo na bumwe umuntu yajyaga kuvumbura we ubwe kugira ngo asubirane ishusho yo gusa n’Imana. Imana ubwayo ni yo yonyine yashoboraga guteganyiriza umuntu wari wazimiye agakiza. Mu gihe ababyeyi bacu birukanwaga mu busitani bwa Edeni, batangiye kugerwaho n’umuvumo wo kugomera amategeko y’Imana.
Nyamara Imana yari ibafitiye inkuru nziza. Mu gutanga ibihano yavuze ku nzoka yerekeje kuri satani iti:
“Nzashyira urwango hagati yawe n’uyu mugore, no hagati y’urubyaro rwawe n’urwe, ruzagukomeretsa umutwe, na we uzarukomeretsa agatsinsino” Itangiriro 3:15.
Iri sezerano ryerekezaga ku kuza k’umucunguzi w’isi (Abagalatiya 3:16). Yesu Kristo niwe rubyaro rw’umugore, kandi ni we wagombaga kumenagura imbaraga z’umwanzi, ari ko nawe yagombaga gukomereka agatsinsino binyuze mu kubambwa ku musaraba. Bityo bigaragara neza ko Kristo wenyine ari we byiringiro by’umunyabyaha, kandi yajyaga gucungurwa binyuze mu kwizera igitambo cya Kristo.
Bibiliya isobanura ko agakiza ari ukwihana no kubabarirwa ibyaha (Luka 1:77). Nanone kandi Pawulo arahamya ati:
“Ni we waducunguje amaraso ye ngo tubone kubabarirwa ibyaha byacu. Ni na we shusho y'Imana itaboneka, ni we mfura mu byaremwe byose,” Abakolosayi 1:14,15.
Agakiza kacu gashingiye ku gitambo cyatangiwe i Karuvali, kuko amaraso ya Kristo ari yo atuma tubabarirwa. Kristo yapfuye kugira ngo atume umunyabyaha asubirana kamere y’ubutungane no gusa n’Imana.
Kubwo kutumvira, umuntu yatakaje byose. Gusa n’Imana bikomwa mu nkokora kugeza ubwo byari bigiye kuzimira burundu bitewe n’icyaha. Ubushobozi bw’impagarike y’umuntu bugira intege nke, imbaraga z’ubwenge ziragabanuka, amaso ye y’ibyumwuka arahuma, yari yahindutse umuntu upfa. Nyamara Imana ntiyamurekeye mu bwihebe. Mu rukundo rwayo n’imbabazi byayo bitagira akagero, Imana yari yarateguye inama y’agakiza no guha umuntu amahirwe ya kabiri. Umurimo wo gucungura umuntu wari ugenedereye: Kugarura ishusho y’Imana mu muntu, kumugaruramo ubwiza no gutungana yari yaremanywe, itera mbere ry’ umubiri we, intekerezo, n’ubwenge bwe.
Kugira ngo uyu murimo wo guhemburwa no gusubizwa ibyo umuntu yatakaje ugerweho, bisaba ko umunyabyaha amenya ikibazo cy’icyaha cye kandi akacyihana. Intambwe ya mbere mu kwiyunga n'Imana, ni ukwemera icyaha. "Icyaha ni ukwica amategeko." "Kuko amategeko ari yo amenyekanisha icyaha." 1 Yohana 3:4; Abaroma 3:20. Kugira ngo amenye icyaha cye, umunyabyaha agomba kugenzuza ubutungane bwe urugero ruhanitse rw'ubutungane bw'Imana. Amategeko y'Imana ni indorerwamo yerekana ubutungane bw'imico kandi ikabashisha umuntu gusobanukirwa n'intege nke agira. Amategeko ahishurira umuntu ibyaha bye, ariko nta muti wo kubikira atanga. Mu gihe amategeko asezeranira ubugingo uyumvira anavuga ko umugabane w'utayumvira ari urupfu. Ubutumwa bwiza bwa Kristo bwonyine ni bwo bushobora gukiza umuntu gucirwaho iteka cyangwa kwanduzwa n'icyaha. Agomba kwihana ku Mana yiciye amategeko; akizera Kristo, we gitambo kimweza. Bityo rero, umunyabyaha “ababarirwa ibyaha byose yakoze mu bihe byashize “maze agahinduka umuragwa wa kamere y'Imana.
Igihe cyose umunyabyaha adasobanukiwe n’icyaha cye, ntashobora gutera intambwe yo kwiyunga n’Imana. Amategeko y’Imana ni indorerwamo umunyabyaha yireberamo, kugira ngo amenye icyaha cye (Abaroma 3:19,20). Nanone kandi binyuze mu ijambo ry’Imana, Imana ituma umunyabyaha asobanukirwa n’imiterere y’umutima we.
“Ibyanditswe byera byose byahumetswe n'Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka kugira ngo umuntu w'Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose.” 2 Timoteyo 3:16,17.
Igihe cyose ijambo ry’Imana ryizwe mu buryo butunganye, mwuka w’Imana ajyana n’iryo jambo kugira ngo yemeze imitima. Mu kuvuga umurimo wa Mwuka Wera, yesu yaravuze ati: “Ubwo azaza azatsinda ab'isi, abemeze iby'icyaha n'ibyo gukiranuka n'iby'amateka; Yohana 16:8. Umwuka wera ni we ufite inshingano yo kwemeza umutima igishinja cy’icyaha, akoresheje amategeko n’ijambo ry’Imana. Aremereza urubanza rw’icyaha mu mitima yacu, akatuyobora kuri Kristo we Mukiza wacu rukumbi. Iyo hatabayeho kuninira ijwi ry’Umwuka wera, umunyabyaha yemera icyaha cye kandi akacyatura. Binyuze muri ubwo buryo, umunyabyaha yizera igitambo cya Kristo maze akababarirwa ibyaha bye byose. Uko ni ko umunyabyaha yegerezwa Imana, kandi agakurwa mu bubata bwa satani no kwica amategeko y’Imana, akagezwa mu mibereho y’umudendezo muri Kristo no kumvira adakebakeba.
Uku gukiranuka umunyabyaha abarwaho iyo yizeye Kristo, ntikuba gukomotse mu mihati ye bwite cyangwa mu mirimo itegetswe n’amategeko, ahobwo abihabwa ku buntu n’Imana nk’impano.
“Ariko noneho hariho gukiranuka kw'Imana kwahishuwe kudaheshwa n'amategeko, nubwo amategeko n'ibyahanuwe ari byo biguhamya, ni ko gukiranuka kw'Imana abizeye bose baheshwa no kwizera Yesu Kristo ari nta tandukaniro, kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikīra ubwiza bw'Imana, ahubwo batsindishirizwa n'ubuntu bwayo ibibahereye ubusa, ku bwo gucungurwa kubonerwa muri Yesu Kristo.” Abaroma 3:21-24
Gukiranuka kw’Imana, kubarwa gusa ku munyabyaha wemera ibyaha bye kandi akabyihana abikuye ku mutima. Iyo dusobanukiwe ko twari abo gucirwaho iteka ku bw’ibyaha byacu, bituma duca bugufi imbere y’Imana dufite umutima umenetse, wemera icyaha kandi wihana. Kubwo kuzirikana ko twacumuye ku Mana binyuze mu kwica amategeko yayo, ni bwo dutera intambwe yo kwihana imbere yayo. Ibyaha twakoreye Imana turabiyaturira, kandi tugasaba imbabazi abo twahemukiye. Umutima uraruhuka, tukabana amahoro n’Imana, kandi tukikiranura na bagenzi bacu. Ntituba tukiri mu bubata ukundi, ahubwo duhinduka ab’umudendezo muri Kristo Yesu.
Abamaze kwinjira muri uyu mushyikirano mushya n’Imana, ntibabaho bakurikije ubushake bwabo, ahubwo batangira imibereho mishya. Ntibaba bacyica amategeko y’Imana nkana, ahubwo babaho mu kumvira kuzuye. Amategeko y’Imana, ababera umunezero n’uruzitiro rubarinda gukora ibibi. Ntabwo ubuntu bw’Imana bwatangiwe gutesha agaciro imibereho yo kumvira amategeko y’Imana.
“Mwakijijwe n'ubuntu ku bwo kwizera, ntibyavuye kuri mwe ahubwo ni impano y'Imana. Ntibyavuye no ku mirimo kugira ngo hatagira umuntu wirarira, kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo.” Abefeso 2:8-10
N’ubwo tudakizwa n’imirimo itegetswe n’amategeko, ntibishoboka ko hari uwakizwa nta mirimo afite. Kwizera n’imirimo ntibitandukana, kandi kimwe ntigisimbura ikindi. Imana yaturemeye kuyihesha icyubahiro, binyuze mu gukora imirimo myiza ihwanye n’ubutungane bw’amategeko yayo. Ntibishoboka ko umuntu yapfa ku byaha, maze ngo akomeze kubigenderamo. Niba kwica amategeko y’Imana ari byo bidutandukanya nayo, abamaze kwiyunga n’Imana binyuze mu kwihana, babaho bumvira muri byose.
Mu kuvuka bundi bushya, umutima wiyunga n'Imana kandi ukumvira amategeko yayo. Iyo izi mpinduka zikomeye zabaye ku munyabyaha, aba avuye mu rupfu ageze mu bugingo, avuye mu cyaha ageze mu butungane, avuye mu kwica amategeko y'Imana no mu bwigomeke ageze mu kumvira no kuyoboka Imana. Imibereho ya kera yo kwitandukanya n'Imana iba ishize maze hagatangira imibereho mishya y'ubwiyunge, kwizera n'urukundo. Maze "gukiranuka kw'amategeko" kugasohorezwa muri twe,” abadakurikiza ibya kamere y'umubiri, ahubwo bakurikiza iby'Umwuka.” (Abaroma 8:4). Bityo imvugo y'umuntu izaba iyi ngo:
"Mbega ukuntu nkunda amategeko yawe! Ni yo ntekereza umunsi ukira." (Zaburi 119:97).
"Amategeko y'Uwiteka atungana rwose, asubiza intege mu bugingo." (Zaburi 19:7)
Hatariho amategeko, abantu ntibamenya neza ubutungane no kwera by'Imana cyangwa ngo bamenye ibicumuro byabo n'uburyo badatunganye.
Umurimo w’amategeko ufite agaciro gakomeye, Kangana n’ak’umuganga ukora mu isuzumiro. Ntibishoboka ko muganga yakandikira umurwayi imiti, atabanje kumenya imiterere y’uburwayi bwe. Bitabaye bityo, umurwayi yahabwa imiti itamufitiye akamaro, cyangwa ibasha kumuhitana aho gutuma asubirana ubuzima bwe. Uko ni nako bimeze mu by’umwuka. Amategeko ni yo asuzuma imiterere y’uburyayi bwacu bw’icyaha, kugira ngo tubone kuyoborwa kuri Kristo, we muganga nyakuri utanga umuti w’icyaha. Mu maraso ye, ni ho tubonera ukubabarirwa kuzuye. Nk’uko umurwayi adashobora kumenya agaciro k’imiti atazi indwara arwaye n’ingaruka zayo, ni nako abanyabyaha badashobora gusobanukirwa n’agaciro ka Kristo, igihe cyose bataramenya icyaha cyabo n’akaga kabarindiriye. “Ibihembo by’ibyaha ni urupfu” (Abaroma 6:23)
Mu kumenya ko kugundira icyaha bizatugeza ku kurimbuka by’iteka ryose, bituma turushaho kumva agaciro k’igitambo cy’Umukiza, tukarushaho kumwiyegurira no kumukunda. Urwo Rukundo, ni rwo rudutera kunyurwa bigatuma tumwiyegurira burundu, kandi tukamuha ubushake bwacu bwose ngo abugenge. Uko umushyikirano wacu urushaho gukura, twiyemeza kubaho twumvira muri byose, kandi tukabaho twumvira amategeko ye yose. Dukurira muri we, maze imico ya Kristo igahishurirwa mu mitima yacu. Ntituba tukica amategeko y’Imana ukundi, kuko atubera uruzitiro rwo kuturinda gukora icyaha. Ubwo ni bwo isezerano rishya risohorezwa mu mitima yacu ngo:
“Nzashyira amategeko yanjye mu bwenge bwabo, Nyandike mu mitima yabo, Kandi nzaba Imana yabo, Na bo bazaba ubwoko bwanjye.” Abaheburayo 8:10.
Nshuti muvandimwe, mbese waba wibazaga aho agakiza gakomoka? Izere umwami Yesu, urakira. Ahari wiyumvamo ko uri umunyabyaha bikabije,kandi nta byiringiro ufite? Muri Kristo hari byose. Kandi yasezeranye ko atazaguciraho iteka niba wemera ibyaha byawe kandi ukabyihana. Niba waramaze igihe kirekire wica amategeko y’Imana, igihe kirageze ngo utere intambwe, usange Kristo wicishije bugufi, umusabe kukubabarira. Azakwakira ataziganyije. Hitamo kumukorera none, kandi umusabe kuguha imbaraga zo kwitondera amategeko ye, kuko wowe utabyibashisha. Icyo ni cyo cyamuzanye mu isi, ni ukugira ngo aguheshe ubugingo.