
Haje kuba igikorwa gikomeye mu mateka, ubwo umubishopu wo muri Afrika yâEpfo, wo mwâitsinda ryâabaporotestanti babâabapentekote witwa Tony Palmer, akaba ari nâinshuti ikomeye ya Papa Fransisi I, ndetse Papa akaba ari nâumujyanama we ukomeye, yatangarije isi ko igihe cyo kwifatanya kwâabakristo bose cyageze. Yatangaje adakebakeba ko ubuporotestanti bwa Luteri bwarangiye uhereye igihe abaporotestanti bakomotse kuri Luteri (Abaluteri) nâAbametodisti bemeraga gushyira umukono ku nyandiko ivuga ku Gutsindishirizwa yemeranyijweho hagati yâAbaluteri na Gaturika yakozwe mu 1999. Nyuma yo kwerekana videwo irimo ubutumwa busaba ubumwe buvuye kuri Papa Francisi ubwe, itsinda ryâabayobozi bâabaporotestanti bâabaevanjeliko (Evangelical), Uwitwa Kenneth Copeland (soma keneti kopelandi) yasubije ubwo butumwa yifuriza Papa umugisha watanzwe mu buryo bwo kuvuga indimi hanyuma yemezanya nâumunezero mwinshi nâabandi bayobozi bari kumwe ko ubwo butumwa babwemeye. - (Yisange kuri YouTube)
Hari ibikorwa byari byarakozwe byabaye imbarutso yâikiswe âigitangaza cyâubumweâ. Mbere yâukwezi kwa Mata (2014), inama nyinshi zari zarateguwe zo guhura na Papa kwâabayobozi bâabaevanjeliko (Evangelical) nâakanama kâUbupapa gashinzwe guteza imbere ubumwe. Ikirenzeho, inshuro nyinshi ubutumwa busaba ubumwe bwagiye bugaragazwa mu nsengero hijya no hino kwâisi.- (Byasanzwe ku rubuga rwa Tony Palmer rwa Facebook)
Ubu sibwo bwa mbere, amagambo nkaya avuga ku kurangira kâubuporotestanti yari avuzwe. Mu mwaka wa 2008 mu kiganiro nâumunyamakuru Emiel Hakkenes (soma emiyeli hakenesi), umuporofeseri wâumuyezuwiti Eduard Kimman (Eduwari Kimani), umuyobozi wâinama yâababishopu mu Buhorandi, yavuzeko:
ânta mpamvu nimwe isigaye yo kuba umuporotestantiâ, kandi avuga ko abona ubuporotestanti nkâitsinda ryananiwe kwivangaâ kandi nâitsinda ritashoboye kumenya ubusobanuro bwâuri mu buyobozi bugaragara bwâisi ko ari Papa.â Ikirenzeho, yagaragaje ko ashidikanya ko ubugorozi bwazaba bukiriho nyuma yâumwaka wa 2017 (uyu ni umwaka Ubuporotestanti bwizihijeho imyaka 500 bumaze bubayeho). Yavuze ko ubuporotestanti buzagaruka kuri nyina (itorero ryabubyaye)â - (Kimman in de uitgave âAchter de schermen van de PKNâ van Emiel Hakkenes en een voorpublicatie daarover op de RKK-website 26 maart 2008. Bijde feitelijke presentatie, meldt Trouw op7 april 2008, heeft hij daar weer iets van teruggenomen. (Soma 1, Soma 2)
Nubwo habayeho bamwe mu baporotestanti barwanyije ayo magambo, ikinyamakuru âReligion News Servicesâ cyasohoye raporo ivuga ko ayo matsinda yombi yiyemeje âkubyumvikanahoâ kubwo umunsi mukuru wo kwibuka itangizwa ryâubuporotestanti. Vatikani nâakanama kâAbaluteri kwâisi (Lutheran World Federation) bakoze inyandiko bise âKuva mu bushamirane tujya mu Bufatanyeâ yakorewe i Geneve ku wa Mbere (kuya 17 Kamena 2013) yavugaga ngo:
âhari icyo twifuza kugeraho mu gukuraho ubushamirane bwâigihe kirekireâŚ
Mu nyandiko, amadini yombi yasobanukiwe ko muri iki gihe cyâinkubiri yâimpuzamatorero no guhuriza hamwe mu bya politiki, imisengere ikwiriye kugira ikindi cyerekezo, ikita cyane ku kuba impande zombi zakwemera ko bose bakoze ibyaha, nâimpamvu yatumye habaho ibiganiro hagati yâabaruteri na Gaturika mu myaka 50 ishizeâŚicyo kuba urugamba ku kuri rwo mu kinyejana cya 16 rwaratumye habaho kudahuza nâubukristo bwo mu Burengerazuba biherereye ku mateka yâumwijima yâitorero,â none muri 2017, tuzicuriza ku mugaragaro ko dukozwe nâisoni imbere ya Kristo ryo kwangiza ubumwe bwâitorero .â
Inyandiko na none yemeza ko ku mpande zombi (Abaluteri nâAbagaturika) âbaje kumenya ko hari byinshi bahuriyeho kuruta ibibatandukanya.â - (Bisome hano)
Ese koko intambara yararangiye? cyangwa abaporotestanti bibagiwe icyo iyo ntambara yari igendereye? Ntabwo ingingo yatumye habaho ukutumvikana na Luteri mu mizo ya mbere ari ingingo yo gutsindishirizwa kubwo kwizera gusa nkâuko bishopu Palmer abivuga, ahubwo ni ukwiha ubutware kâUbupapa nâibirebana nâingingo ya indurugensiya (kugurisha imbabazi zâImana). Urugamba ku kwiha ubutware bwo gutanga indurugensiya rwarakomeye kugeza ubwo hanyuma Luteri yageze ku mwanzuro wo kwemeza ko Ubupapa ari Antikristo, kuko guhangara gutanga indurugensiya kwari ugusuzugura amahame agenga ingoma ya Kristo. Ikibazo cyâingenzi cyari icyâufite ubutware, uru rugamba bwarakomeye rugera aho rwabaye urugamba hagati yâUbupapa na Yesu Kristo. Ubugorozi bwaje bushakira ubutware mu Byanditswe byera byonyine byabahamirije uburyo Kristo ariwe wâingenzi, byabashoboje kushyiraho amahame atatu akomeye, âSola Christos Kristo wenyine)â, âSola Scriptura (Ibyanditswe byera byonyine)â and âSola Fides (Kwizera konyine).â Mu kuburizamo uku guhangana nâubutware bwâUbupapa, nibwo umuryango wâabayezuwiti washinzwe ufite umugambi umwe wâingenzi ariwo gusenya imikorere yâiryo tsinda.
Mu nama yâi Trent (soma terente), inama byâumwihariko yari iyobowe nâabayezuwiti, Ubupapa bwarakujijwe burutishwa Ibyanditswe Byera na ulitramontanisimu (bisobanurwa ngo imbaraga zose mu muntu umwe) yashizweho. Imihango niyo yagizwe iyo gusuzumiraho ibyanditswe byera, nkâuko arikibishopu wa Reggio (Soma rejiyo) yavuze muri iyo nama ati: Idini Gaturika ishobora guhamya ubutware bwayo ifite hejuru yâ Ibyanditswe kuko yahinduye ukwera kâumunsi wa karindwi ariwo Sabato ikawushyira ku Cyumweru, ihinduka rishingiye ku butware bwâitorero gusa. - Catholic Mirror, Sept. 9, 1893. Aha rero niho ubuporotestanti bwatakarije amahirwe yabwo yo guhamya ukwizirika ku Byanditswe byonyine, ariko kwemera ubu bwumvikane hatabayeho nâijambo na rimwe ryo kuburwanya byari bisobanuye ko bemeye kwisubiza mu maboko yâubutware bwâUbupapa hari hasigaye gusa kugera ku gihe bazarekurira burundu ubuporotestanti. Mu buryo bubabaje birasa naho abaporotestanti bihanganiye imyaka 500 yâububabare, intambara, gutotezwa no gukatirwa urwo gupfa none ku mwaka wa 500 wâubuporotestanti biyemeje kuva ku izima baraburekura. Ubupapa bumaze igihe mu ntambara na za ngingo eshatu zirebana nâubutware butasimburwa bwa Kristo, ubutware butasimburwa bwâIbyanditswe Byera nâikibazo cyâagakiza kabonerwa mu kwizera Yesu honyine uhereye igihe ibyo byagaragarijwe.Â
Byaba bisa no kujijisha nâuburyarya gutesha agaciro izi nkingi zâubugorozi utari ku rugamba na Kristo, igitangaje nuko Ubupapa busa nubwabashije kwemeza isi ko bukorera Kristo kandi ahubwo buri kumurwanya. Umwanya ubugaturika buhagazemo kubirebana nizi ngingo uragaragara neza mu nyandiko zabwo. Muri âCatholic answers to explain and defend the faithâ (Ibisubizo bya Katurika mugusobanura no kurinda ukwemera) bagaragaje ko inyigisho za Bibiliya yonyine (Sola Scriptura) No gutsindishirizwa kubwo kwizera (Sola Fides) ari ibitekerezo byashaje benshi bakomeza kwizirikaho kandi ngo bidashingiye ku kuri.â (Bisome hano)
Inyigisho ivuga ko agakiza kabonerwa muri YESU Kristo nayo yateshejwe agaciro ku rugero ruhanitse nâabayezuwiti bateguye inama ya II ya Vatikani kuko Karl Rahner (Uwari uhagarariye ibyâiyobokamana muri iyo nama) yafunguye imiryango aho yashize amadini yose ku rugero rumwe ku bijyanye nâagakiza. Umunyeshuri we, Paul Knitter, yanditse igitabo cyitwa ngo ânta rindi zinaâ - (Paul F. Knitter. 1985. No Other Name?: A Critical Survey of Christian Attitudes Toward the World Religions. SCM Press), aho yemeje ko agakiza katabonerwa muri Kristo gusa ahubwo ko gashobora no kuboneka muri buri buryo bwâimyizerere, udakuyemo nâubwa gipagani. Ni nawe wanditse igitabo cyitwa Buddha (soma Buda) atariho sinaba umukristo - (Paul F. Knitter. 2009. Without Buddha I Could Not Be a Christian. Oneworld Publications), kikaba ari igitabo bisa naho ari itegeko kugisoma cyane cyane kubashaka idini ihuriweho na bose babona Yesu nkâimwe mu nzira nyinshi zigeza abantu ku Mana.
Ikibazo cyâingenzi cyatumye habaho ubugorozi nâicyo kwibaza ukwiye ubutware. Niba Yesu ariwe ukomeye cyangwa uwiyita ko yamusimbuye. Nta mwanya wo hagati uhari kuri iki kibazo. Birumvikana ko mu myumvire ya giporotestanti imyanzuro igomba kuva mu byanditswe-Ibyanditswe byera. Ni ibyâingenzi ku ruhande rwa Roma gushiraho imihango nkâuburyo bwo kumvikanisha Bibiliya kugira ngo babone uko bashyiraho mu butware bwabo uburyo bwâagakiza buhabanye nâuko Bibiliya yigisha. Inyigisho zose zâUbupapa zihagaze cyangwa zasitaye ku rutare rusitaza, urwo rutare ni Kristo.
- Ukutibeshya kwa Papa
- Ugukuzwa kwa Papa
- Ugusengwa kwâ abatagatifu, Mariya nâibishushanyo byâabatagatifu
- Igipadiri nkâikiraro hagati yâImana nâabantu
- Kudashingirwa kwâabapadiri
- Kubabarira ibyaha kwâabapadiri
- Gutanga indurugensiya (kugurisha ibyabazi zâImana)
- Inyigisho ya katorika ivuga ko abapadiri bafite ubushobozi bwo kurema umubira nâamaraso byaYesu mu gihe cyâUguhazwa
- Kudapfa kwa roho nâukuzimu
- Gutsindishirizwa
- Guhongererwa
- No gusimbuza amategeko yâibyaremwe amategeko yâImana nkâuburyo bo kubaha Imana, byose bishingiye ku byashizweho nâumuntu (imihango) aho gushingira kwâIjambo ryâImana.
Nta nimwe muri izi ngingo zâimyigishirize zigeze zihagarikwa kandi Inama ya Vatika ya II ntabwo yigeze ihindura icyo ubugaturika bwigishaga kuri buri ngingo - (Congregation for the Doctrine of the Faith responses to some questions regarding certain aspects of the doctrine on the church. Responses to the questions. (Vatican.va)), harimo nâivuga ku gutsindishirizwa nkâuko yashizweho mu nama yâ i Trent (soma Terenti) yaciriyeho iteka uwiha kwigisha ko gutsindishirizwa kubonerwa mu kwizera gusa. Kandi ikinyuranye nâicyo cyo baracyemera. Abapapa bose bo muri iki gihe, harimo na Papa Francis, bakomeje gutanga indurugensiya ndetse nyinshi kandi bakagira bamwe abatagatifu kugirango bagaragaze ubutware bwabo ku myemerere. Ikirenzeho, abiga iyobokamana rya gaturika benshi muri bo akaba ari abayezuwiti ntibahwemye kwamamaza ko Papa atibeshya nâubushake bwo kumvira utasiganuje. Dore uko Richard Gula yabivuze:
âKu ngingo zijyanye no kwizera nâimyitwarire ababishopu bavuga mu izina rya Yesu kandi abizera bakwiriye kwemera ibyo bigishijwe ndetse bakabyizirikaho nâimitima ituje. Uku kwemera utuje kâubushake nâintekerezo bigomba kugaragazwa mu buryo budasanzwe mu gihe byâumwihariko ari Papa wâi Roma wigishije yemwe nâiyo yaba ari kwigisha mu gihe kitari kigenwe.â nomero ya 25 ya Lumen Gentium - (Richard M. Gula, Reason Informed by Faith, Paulist Press 1989, p. 153, 155)
Ntibitangaje kuba Tony Palmer yarasabye ngo dufashe hasi ibyâimyigishirize niba dushaka kugera ku bumwe (mu magambo ye yavuze ngo âImana niyo izadushyiriraho ibyo twizera nitumara kugera aho dushakaâ) noneho ngo tureke rukuruzi ya mwuka itubumbire hamwe (âituzirikire hamweâ).
Nyamara, Imana mu mizo ya mbere yadushyiriyeho ibyo twizera tugomba gushingaho imambo zacu:
Ibyanditswe byera byose byahumetswe n'Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka. 2 Timoteyo 3:16;
Wirinde ku bwawe no ku nyigisho wigisha. Uzikomeze kuko nugira utyo uzikizanya n'abakumva.; Timoteyo 4:16;
Ntabwo Mwuka azigera avuguruza Ibyanditswe byera, bityo rero twaraburiwe ngo:
Bakundwa, ntimwizere imyuka yose ahubwo mugerageze imyuka ko yavuye ku Mana, kuko abahanuzi b'ibinyoma benshi badutse bakaza mu isi. 1 Yohana 4:1;
Mwuka wâukuri ntashobora guhakana Ukuri, kandi kuko Yesu, Ijambo ryâImana nâamategeko ari Ukuri nkuko aribyo busobanuro bya ko, ntabwo Mwuka yabihakana uko ari bitatu. (; ; ; .)
Amagambo arikibishopu wa Reggio yavuze mu nama ya Trent ku kibazo cyâIsabato nâumwanya ifite mu ihame rya *Sola Scriptura* ntabwo yigeze arekwa kwitabwaho mu gihe kingana nâibinyejana bitanu bishyize. Igihe cyose iki kibazo cyabaye ikigeragezo cyâufite ubutware atari ku isabato gusa ahubwo ubutware ku Byanditswe byera byose.
Bitewe nâuko Kristo, Jambo, ari umuremyi kandi akaba nâumucunguzi nkuko bivurwa na Bibiliya ubwo ni nawe watanze amategeko ubwo kandi nâubutware bwe busobekeranye nâiki kibazo. Guhitamo Isabato rero bisobanuye guhitamo ubuyobozi bwâIbyanditswe byera, nâicyo byigisha cyose, kubirutisha imihango yâUbupapa ndetse mu buryo bwâukuri ni uguhitamo Ubuporotestanti.
Ku kibazo kigendanye nâIsabato, itorero ryâAbadiventisti bâumunsi wa Karindwi riri ku ruhembe rwâimbere mu rugamba kandi ntabwo rihanganye na gaturika gusa kuri iyi ngingo ya Sola Scriptura ahubwo nâabandi baporotestanti ubwabo. Bitandukanye nâabakurambere babo dore ko bo bemeraga cyane gukurikiza ibyo amategeko asaba, ubuporatestanti bwâiki gihe bwishyize mu mwanya aho bwiteguye guhindura hafi amategeko yose kugirango bubone uko bwirwanaho ku kibazo cyijyanye nâIsabato, hejuru yâibyo Yesu ubwe yivugiye ko ataje gukuraho amategeko kandi ko nta nâagace gato kazava ku mategeko kugeza ubwo byose bizashirira. Roma yo bisa naho hari intumbiro ifite kuri iki kibazo nkâuko yo yamajije kugaragaza umwanya ihagazemo. Ikinyamakuru âThe Saint Catherine Catholic Church Sentinelâ cyasohoye inkuru ivuga ngo:Â
Abantu bose batekereza ko Ibyanditswe byera aribyo bifite ubutware bwose, birumvikana neza ko bagomba guhinduka Abadiventisti bâumunsi wa Karindwi bakeza umunsi wa karindwi(Samedi-Saturday) - (Saint Catherine Catholic Church Sentinel, Volume 50 Number 22, May 21,1995)
Urubuga bwa Interineti rwa Gaturika rwitwa âCatholic answers to explain and defend the faithâ (Ibisubizo bya Katurika mugusobanura no kurinda ukwemera) rurasa nurugaragaza ko basobanukiwe nâukudahuza kuri muri iyo myumvire yombi ingomba byanze bikunze gusakirana:
Abadiventist ntibashobora guhindura imyumvire bafite ko itorero Gaturika ko ari maraya wa Babuloni, ritaremera ko ryakosheje mu gushyiraho icyumweru nkâumunsi wâikiruhuko. Ntibashobora kwemera ko Icyumweru atari ikimenyetso cyâinyamaswa bataremera guhindura imyumvire bafite ku Isabato yâAbayuda. Abadivantisti ntibashobora kureka kurwanya Gaturika bataremera kureka Ubudivantisti. - (Bisome hano)