
Ese Umuntu Akizwa Nuko Yubahirije Amategeko? Agakiza Gashingiye Kuki?
Igihe cyose umunyabyaha adasobanukiwe n’icyaha cye, ntashobora gutera intambwe yo kwiyunga n’Imana. Amategeko y’Imana ni indorerwamo umunyabyaha yireberamo, kugira ngo amenye icyaha cye (Abaroma 3:19;20). Nanone kandi binyuze mu ijambo ry’Imana, Imana ituma umunyabyaha asobanukirwa n’imiterere y’umutima we.